Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera bigir’imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana abantu kuri Yesu Kristo. Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti b’Umusi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi hose bateraniye bahimbaza Umuremyi.
Iyi 'Application' ikozwe ku buryo ifasha abizera gusoma, kuririmba izo ndirimbo aho bari hose, Tubifurije umugisha.